Celebrity Central: Kizito Mihigo

Kizito Mihigo is one of the currently famous artistes in Rwanda, for his inspiring lyrics in his songs.He was born on a Saturday 25 July 1981 in Kibeho, in the Southern Province of Rwanda.He has also been linked to the Catholic Church since his childhood. He is an accomplished organist, singer-songwriter, and author.

Sunday, April 24, 2011

Kizito Mihigo is one of the currently famous artistes in Rwanda, for his inspiring lyrics in his songs.
He was born on a Saturday 25 July 1981 in Kibeho, in the Southern Province of Rwanda.

He has also been linked to the Catholic Church since his childhood. He is an accomplished organist, singer-songwriter, and author.
Mihigo’s ‘Twanze gutoberwa amateka’ song is the official song for the 17th commemoration of the 1994 Genocide against the Tutsi.

Song; "Twanze Gutoberwa Amateka”

(Chorus):
Imyaka ibaye cumi n’irindwi twibuka.
Twibuka Jenoside yakorewe abatutsi.
Nyamara hariho benshi bakomeje gupfobya ayo mateka
Bagatinyuka kuyajora bakayatokoza uko bishakiye
Twanze gutoberwa amateka, twanze kuba insina ngufi.
Twanze kugana aho tutazi nk’aho tutazi iyo tuva
Umuntu utema imizi y’igiti aba agamije kwica imbuto zacyo.
Umuntu upfobya amateka aba agamije kwica ejo hazaza
Niba dufite icyerekezo cy’umunezero,
Niba dushaka amahoro mu rwatubyaye,
Jenoside niyitwe Jenoside tubuze abandi kuyishakira utubyiniriro
Jenoside yakorewe abatutsi, niwo musaraba w’uru Rwanda.

(Part 1):
Kera nkiri muto ngifite ababyeyi,
Bambwiraga ko urumuri ngo rubonesha.
Nanjye ubwo nkabikiriza nti: Ibyo nta wutabizi,
Ubungubu iyo ntekereje nsanga ntabyo nari nzi,
Iyo ntaza kuba mu mwijima sinari kubona urumuri
Sinsingiza umwijima, sinshima ibibi byawo, ahubwo ndawusobanura,
Nkavuga ko ariwo utuma menya ibyiza by’urumuri
Sintaka umusaraba ubwawo, jyewe nivugira izuka wangejejeho.

Sinkunda urupfu ubwarwo kuko nta kiza rugira, ahubwo rutubera nk’umuryango tukinjira mu buzima buhoraho.”