ITANGAZO RIGENEWE ABANYARWANDA BIGA HANZE Y’IGIHUGU CY’U RWANDA

Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru (HEC, ishingiye ku mahame akurikizwa mu kugenzura no guha agaciro impamyabushobozi n’impamyabumenyi zitangwa n’amashuri makuru yo hanze y’u Rwanda hagamijwe kubungabunga no gushimangira ireme ry’uburezi mu Rwanda;

Thursday, June 12, 2014

REPUBLIC OF RWANDA

Higher Education Council (HEC)

P.O. BOX 6311, Kigali

Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru (HEC, ishingiye ku mahame akurikizwa mu kugenzura no guha agaciro impamyabushobozi n’impamyabumenyi zitangwa n’amashuri makuru yo hanze y’u Rwanda hagamijwe kubungabunga no gushimangira ireme ry’uburezi mu Rwanda;

Ishingiye kandi ku bibazo byakunze kugenda bigaraga ku bantu bize mu Mashuri Makuru yo hanze y’u Rwanda mu gihe cyo gusaba Inyandiko iha agaciro impamyabumenyi bavana muri ayo mashuri mukuru anyuranye yo hanze y’u Rwanda, 

Muri ibyo bibazo harimo:

1. Kuba abantu benshi biga kandi bakarangiza icyiciro runaka mu Mashuri Makuru  yo hanze atarahabwa kugeza ubu icyemezo cyo gukora cya burundu  gitangwa n’urwego rubifitiye ububasha mu gihugu ishuri riherereyemo, impamyabumenyi bazanye ntizihabwe agaciro mu Rwanda;

 2. Kuba hari abakurikirana amasomo atarigeze yemezwa n’u rwego rubifitiye ububasha kabone n’ubwo ishuri ryaba ryemewe;

3. Kuba byaragagaye ko bamwe muri bo ari abakozi mu nzego zitandukanye mu Rwanda ku buryo buhoraho bakaba kandi  abanyeshuri ku buryo buhoraho hanze y’u Rwanda. Ibi bikaba bidashoboka kuko bigira ingaruka ku myigire yemewe isaba umunyeshuri kwicara mu ishuri ku kigerancyo cya 80%  kandi ntaho bigaragara ko biga hakoreshejwe "Iyakure”.

4. Kuba byaragaragaye kuri benshi ko batangiriye kwiga mu Rwanda mu cyiciro cy’inyigisho runuka nyuma bakajya gukomereza hanze mu nyigisho zidafite aho zihuriye n’inyigisho bize mbere; 

5. Kuba byaragaragaye ko bamwe muri bo bigira mu mashuri amwe atujuje ibisabwa n’indangagaciro ngenderwaho mu mashuri makuru mu Rwanda;  

6. Kuba impapuro z’impimbano za equivalence zigenda zifatwa bigaragara ko zifitwe n’abarangije muri bene ayo mashuri;

Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru imaze gusuzuma ibyo bibazo byose bivuzwe, iramenyesha Abanyarwnda bose biga hanze y’u Rwanda ibi bikurikira:

 Ko idashobora na rimwe gutanga "Equivalence” ku bantu barangije mu Mashuri makuru yo hanze y’u Rwanda atarahabwa icyemezo cyo gukora cya burundu gitangwa n’urwego rubifitiye ububasha rwo muri icyo gihugu;

 Buri wese wize kandi akarangiza icyiciro runaka mu Mashuri makuru  yo hanze atarahabwa icyemezo cya burundu  cyo gukora n’urwego rubifitiye ububasha mu gihugu ishuri riherereyemo kugeza ubu; ko Icyemezo cy’agateganyo (To whom it may concern) yahawe n’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru giteshejwe agaciro guhera tariki ya 30 / 06 /2014.

 Ko nta equivalence ishobora guhabwa abantu bigaragara ko bize mu buryo bukemangwa bwavuzwe haruguru.

 Iboneyeho kandi no kwibutsa abakoresha bose baba abikorera ku giti cyabo cyangwa se abakorera inzego zinyuranye za leta ko umuntu wese ufite impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi yatanzwe n’ishuri rikuru ryo hanze agomba kuba ayifitiye equivalence yahawe n’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru mbere yo guhabwa akazi.

Uwakenera ibindi bisobanuro birambuye yagana Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru aho ikororera muri Minisiteri y’Uburezi ku Kacyiru, cyangwa akanyuza ikibazo cye kuri aderesi ya email ikurikira: imugisha@hec.gov.rw

Bikorewe I Kigali, ku wa 13 Kamena 2014

Innocent S. Mugisha

Umuyobozi w’Agateganyo